"Iryamukuru" Sanoitukset
"Iryamukuru" sisältää sanoitukset englanti kielellä.
"Iryamukuru" merkitys tulee englanti kielestä, eikä sitä ole tällä hetkellä muunnettu englanninkieliseksi käännökseksi.
'IRYAMUKURU' Is the sixth single off UBUVANGANZO III Album
This song was inspired by 'Konongo Zongo' By Black Sherrif.
"When the sound of music hits the soul of a musician, the inspiration is without limits, I was inspired by the melody and the rhythm of the song; 'Konongo zongo' that's when words started to flow in my mind, wrote them down, now here it is" ~Icenova
Audio: Kushbeatz
visuals: Icenova & Karnikorty empire
IRYAMUKURU Lyrics:
🎵🎵🎵🎵
Verse1:
Ahh!
Mwana wa mama no, sibyiza kumihanda
Utazi amata araza hanze igicuba
Ubuto buryoha butambirije umwaga
Imyaka yirukira byinshi kunyaga
Mana we ndebera ahijimye
Inzira z'inzitane nizo zingose
Hose basariye ibyarozwe
Gitera bimutera guta imbehe ye
Mwana wanjye ntuzishuke
Iryamukuru riraguhore imbere
Bikaze bisa n'ibyoroshye
Abapfapfa bibata murihumye
Ubamba ingeso ahoza isuka ibitugu
Ihene mbi zihabwa intebe mubicu
Yewe maso wajya wabona
Uragiye imwe ntumuzimirana
Chorus:
Mwana wanjye uritonde
Induru yiruka mugikombe
Agaharawe kanurira kanangura amagara
Ahhhh!
Mwana wanjye uritonde
Induru yiruka mugikombe
Agaharawe kanurira kanangura amagara
Ahhhh!
Verse2:
Ikinyoma cya benshi ntikiba ukuri
Bakunda ugiye apana ukiri mumubiri
Indabo nyinshi
N'urukundo rwinshi
Bisa no kwiterura ukidimba hasi
Ukuri kuvuza inzogera
Bigaca mu matwi bihita
Nk'umwana ukinisha imbugita
Hica hagakiza nyir'ubutaka
Chorus:
Mwana wanjye uritonde
Induru yiruka mugikombe
Agaharawe kanurira kanangura amagara
Ahhhh!
Mwana wanjye uritonde
Induru yiruka mugikombe
Agaharawe kanurira kanangura amagara
Ahhhh!
Outro:
Ikunde mwana wa
Buri joro n'amankwa
Umvira umutima nama
Abavuga katira
Bur'uko umunsi ukeye
Ubadukire imbere
🎵🎵🎵🎵🎵